M.R.C.D

MOUVEMENT RWANDAIS POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE

F.L.N

gallery/téléchargement (3)
gallery/rrm  logo
gallery/cnrd
Harakabaho UBUTABERA, AMAHORO, UBUMWE na DEMOKARASI mu Rwanda.

 

gallery/pdr
gallery/26595194826_6f9d3e8589_o

Mu ntangiriro y’ imyaka ya za 1990, nibwo FPR yateguye intambara igamije gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda. Hari ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo ingabo za FPR zinjiraga mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Kagitumba uhana imbibi na Uganda. Intambara igitangira, FPR yumvishije Abanyarwanda kandi ibizeza ko ngo irwanira gushyiraho demokarasi isesuye.

Ntibyateye kabiri, ingabo zayo zikora ibara aho zinyuze hose, zica abaturage b’inzirakarengane mu turere zari zigaruriye uhereye mu maperefegitura ya Byumba na Ruhengeri. Aho zageraga hose, abaturage barazihungaga, bakajya kuba mu nkambi. Ibimenyetso bitari bike byagaragaje ko iyo ntambara yamaze imyaka 3 n’amezi 10 kugeza muri Nyakanga 1994 FPR-Inkotanyi yari yifitiye ibanga yihariye : gufata ubutegetsi budasaranganyijwe.

Ni bwo tariki ya 06 Mata 1994, yiyemeje kubura imirwano yo gufata ubutegetsi ku ngufu, mu mivu y’amaraso, yanze ku mugaragaro inzira yo kurangiza intambara hakurikijwe Amasezerano ya Arusha yari yarashyizweho umukono tariki ya 04 Ukwakira 1993.

Nyuma ya jenoside ndetse no gufata ubutegetsi kwa FPR, nibwo Abanyarwanda babonye by’ ukuri ko FPR itari ishishikajwe na demokarasi, ubutabera kuri bose cyangwa se amahoro.

Ubwicanyi bwibasiye ubwoko mu baturage b’ inzirakarengane bari barahungiye mu nkambi ya Kibeho, ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro, bugakorwa mu maso y’ ingabo za Loni, ubwibasiye impunzi mu cyahoze ari Zaïre, n’ubwatsembye abaturage b’ahahoze ari Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri muri 1997-1998; gufungira abantu ubusa, kunyereza abandi, ndetse n’ubuhotozi bunakomeje kugeza n’ubu, ni ibimenyetso bigaragaza ko FPR yabeshye Abanyarwanda n’isi yose.

Ntibikiri ibanga, mu Rwanda ibintu byarenze kwihanganirwa kubera:

  • Ubutegetsi bw'igitugu butagendera ku mahame ya demokarasi
  • Ubutegetsi buhonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu
  • Ubutegetsi bufite urahare runini mu bikorwa byo kubangamira umutekano w'akarere
  • Ubutegetsi buharanira gusa inyungu z'agatsiko

Ubwiyunge bw’Abanyarwanda budashishikaje ubutegetsi buriho.
Urugaga MRCD, rwemera nta shiti ko imiterere ya politike ndetse n’ubuyobozi bigomba gushingira ku mahame y’ubwisanzure n’inyungu bya rubanda. Ikigaragara ni uko ubutegetsi buriho butumva ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, yaba UMUHUTU, UMUTUTSI cyangwa UMUTWA. Ni yo mpamvu dusanga ko indangagaciro z’ibanze zigomba kubakirwaho ubuyobozi ari izi zikurikira:

  • Kwimakaza ukuri, ubutabera n’ubwiyunge
  • Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
  • Kwihanganirana, gusangira akababaro, kubahana no kwirinda ivangura ry’amoko
  • Kugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi
  • Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu
  • Gukunda igihugu n’umurimo
  • Kurengera umutekano w’abaturage
  • Kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi
  • Gukorera mu mucyo no kurangiza inshingano
  • Kwita ku burere n’umuco mboneragihugu

Izi ndangagaciro zizafasha Abanyarwanda kubakira kuri demokarasi igihugu kitajegajega mu mahoro n’ubutabera.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - itangaje ishikamye ko Abanyarwanda bakeneye kubaho mu cyubahiro cyagenewe ikiremwa-muntu, bakishyira bakizana muri byose.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - yiyemeje gukemura ibyo bibazo ibinyujije mu biganiro, maze amahoro akagaruka mu karere.

Muvoma Nyarwanda Iharanira Impinduka muri Demokarasi - MRCD - ikaba yiteguye kuganira n’indi mitwe yose ya politiki hagamijwe gushaka no kwihutisha uko impinduka yagerwaho vuba mu Rwanda. Abanyarwanda bakeneye ihumure n’icyizere cy’ejo hazaza.

MRCD ni urugaga rwa politike rwashyizweho hagamijwe kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu n’agatsiko bya FPR, ngo himakazwe ibihe bishya, birangwa na politike y’ Ubutabera, Amahoro na Demokarasi hagati y’ Inyabutatu nyarwanda. Rwimirije imbere inyungu z’Abanyarwanda bose aho kuba iz’agatsiko.

gallery/fotolia_49197845_l
gallery/portrait-de-femme-de-couleur-heureuse-regardant-l-appareil-photo-avec-la-famille-82495776
gallery/sante1